Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP Kabera John Bosco yavuze ko abantu barenga ku mabwiriza yo kwambara udupfukamunwa bakajya mu muhanda, baba bagenda n'amaguru cyangwa se bari ku binyabizigwa bagiye gutangira gufatwa bagafungwa bakanacibwa amande.