Yesu asezera abigishwa be bagize agahinda,
N'umubabaro mwinshi ko basigaye bonyine,
Ariko arabahumuriza arababwira ati:
Icyakora muzahabwa imbaraga,
Umwuka Wera nabamanukira,
Muzaba abagabo bo kumpamya,
I Yerusalemu no ku mpera z'Isi
Bateranira i Yerusalemu mu cyumba cyo hejuru
Barindira isezerano bahuje umutima
Umwuka Wera arabamanukira,
Batangira kuvuga indimi nshya,
Nk'uko Umwuka Wera yabahaye kuzivuga,
Bashize amanga bamuhamya hose,
Abantu benshi bizera Umwami Yesu
Uwo Mwuka Wera, niwe mufasha w'Ukuri,
Yesu yasezeranije abamwizera,
Dusabe uwo Mwuka Wera atuyobore,
Azatuyobora mu kuri kose inzira ijya mu ijuru,
Azenda ku bya Data abiduhishurire.
Written By Elayo Choir
Tel: +250 783 401 681
Location:Ubumwe Center
Costume: Asnatha
Audio: Hyacinthe
Video: The HIT Entertainment