Mgr Phocas NIKWIGIZE, Procedamus in Pace/ Nitugendere mu mahoro/ Warazimiye, ariko ntiwazimye.

Опубликовано: 16 Июль 2026
на канале: IKONDERALIBRE FREEDOM OF SPEECH
24,694
206

Ijwi ry’impunzi
TWIBUKIRANYE

Musenyeri Phocas Nikwigize, Procedamus in Pace/ Nitugendere mu mahoro/ marchons dans la paix.
Warazimiye, ariko ntiwazimye.

Abakubonye bwa nyuma, bavuga ko umaze kubona abari bakiri bazima mu bo mwahunganye bakwiye imishwaro, dore ko benshi bishwe barimo n’umubyeyi wanjye Mariya Nyirabukeye, hari abatari bake bafashe inzira ijya mu Rwanda. Waravuze uti, nanjye turajyanye. Kandi koko aho mwahabaye abagabo.

Muri uko gutahuka kwawe se, wazimiriye he? N’uyu munsi ukaba nta kirari cyawe cyamenyekanye ku umugaragaro, nta n’igituro.
Bamwe ngo bakubonye ku mupaka w’u Rwanda na Kongo iriya yitwaga Zaire ngo wambaye umwenda w’intore z’Imana, umwambaro w’abasenyeri ba Kiliziya Gatulika.

Hanyuma
Harya ngo amazi y’ikiyaga cya lac vert nicyo kizi amateka yawe? Nta wamenya.

Musenyeri Phocas benshi bitaga Kantondwa, warazimiye, ariko ntiwazimye.
Ubuzima bw’abazimu bugaragarira mu ubuzima bw’abazima. Kuko babagarura mu bazima babibuka cyane cyane iyo bavuga umurage basize n’icyuho basize Ku umunsi nk’uyu mu kwezi uku turimo kw’ukuboza 1996, wari wabuze nta n’umwe uzi irengero ryawe.

ijwi ry’impunzi, wararizize, tukwibuke tutakubika.
Twibuke- Twibukiranya

Ikondera Libre
Bruxelles 02/01/2023