IYO NDEBESHEJE UKWIZERA

Опубликовано: 27 Март 2026
на канале: Bro. Dr. E. N.
1,305
11

IYO NDEBESHEJE UKWIZERA (KMC)
1. Iyo ndebeshej’ ukwizera,
Nezererw’Umukiza wanjye
Mbon’ ubutunzi bwinshi cyane,
Bufitwe na Dat’ Uhoraho.
Haleluya, ndanezerewe,
Kukw anyobor’ iminsi yose,
Iyo mfit’intege nke cyane,
Ambumbatiz’ amaboko ye.

2. Noneho nta bwo nkir’ indushyi,
Kuko nujujw’ umunezero
Urukundo rwe n’imbabazi,
Bitum’ anyumv’ iyo musabye,
Haleluya, kukw ambeshaho.
Non’ ubu nguwe neza rwose.
Niba naw’ ushak’amahoro,
Umwugururir’ umutima

3. Ubwo nari nkiri mu byaha,
Nari nuzuy’ umubabaro.
Non’ubu ntagushidikanya,
Nta teka nzacirwah’ ukundi.
Haleluya, amp’ imbaraga
Zo gutsind’ ibigerageza.
Ndanezerewe mu mutima,
Ndindwa n’Iman’ iminsi yose.

4. Umubabaro no gusekwa,
Byose niko byabay’ ubusa.
Kuko njya mpozwa n’Umukiza,
Kandi mbumbatirwa na Data.
Haleluya, Mukiza wanjye
Ni wow’ untunga kubw’ubuntu.
Naho nab’umunyantege nke,
Nizeye k’uzamp’imbaraga