MUR’IYO NZIR’IRUHIJE

Опубликовано: 11 Сентябрь 2026
на канале: Bro. Dr. E. N.
449
4

MUR’IYO NZIR’IRUHIJE (KMC)
1. Mur’ iyo nzir’ iruhije,
Mbese, muragana he?
Turagana mu gihugu
Iman’ itunganije
Mu bikombe n’ imisozi
Ni ho duca tujy’ i bgami,
{Ni ho duca tujy’ i bgami:
Nshuti, muze, tujyane!} x 2

2. Mur’ icyo gihugu gishya,
Ariko mwizey’ iki?
Izaduh’ imyenda yera
N’ amakamb’ adashira
Na ya mazi y’ ubugingo,
Tubane n’ Iman’ iteka,
{Tubane n’ Iman’ iteka:
Nshuti, muze, tujyane!} x 2

3. Natwe twaza, mwaturinda,
Ngo tujyan’ aho mujya?
Nuko, tubikunze cyane,
Twishimye bihebuje
Nimuze, tutabasiga:
Yes’ aradutegereza;
{Yes’ aradutegereza
Nshuti, muze, tujyane!} x 2