Amasoko Ya Mbere Meza Mu Rwanda

Опубликовано: 17 Октябрь 2024
на канале: RWANDA VISION MAGAZINE
1,988
12

Uko igihugu cy’u Rwanda kigendagitera imbere mu nzego zitandukanye niko n’ibikorwaremezo bitandukanye nabyo bigenda bitezwa imbere bigashyirwa ku rwego rugezweho. Muri ibyo bikorwaremezo harimo imihanda,
amavuriro, amasoko ndetse nibindi, gusa kuri icyi kiganiro ntituvuga ku mihanda cg amavuriro ahubwo turavuga kuri amwe mu masoko ya mbere meza kurusha ayandi mu turere dutandukanye tugize igihugu cy’u Rwanda. Urwego rw’ubucuruzi ni rumwe mu nzego za mbere zigize igice kinini cy’umusaruro mbumbe w’igihugu cy’u Rwanda, amasoko nayo akaba kimwe mu bikorwaremezo by’ibanze by’uru rwego rw’ubucuruzi. Muri iki kiganiro murabonamo amasoko ya mbere meza kuruta ayandi mu Rwanda.