Ubwenge cg ubuhanga busobanurwa nkubushobozi bw’ubwonko bufasha muntu mu mitekerereze no gushyira mu gaciro, kumenya imibanire y’abantu ndetse no kwiga mu buryo bwihuse. Bushobora ndetse no gusobanurwa nkubushobozi karemano bwo gutekereza ndetse na gutanga ibisubizo ku bibazo runaka ku kigero kiri hejuru yibyari byitezwe. Igice cyubwonko cyirebana nibyubwenge cyitwa grey matter ndetse ubwenge bwa muntu akenshi buturuka ku ngirabuzima mfatizo cg genes mu ndimi zamahanga dukura kubo dukomokaho. Ingirabuzima mfatizo dukura kubo dukomokaho ni ikintu gikomeye cyane mu mibereho ya muntu kuko arizo zigena urugero rwubwenge bwacu ndetse nubushobozi bwacu bwo kwakira ndetse no gusesengura amakuru. Muri rusange birazwi ko ubwenge abantu babukura kubo bakomokaho ariko nanone umuntu ashobora kugira ubwenge bitewe na environment cg akabukura ahantu ndetse no kubantu ahura nabo. Ubwenge cg ubumenyi byigaragaza mu nzira nyinshi zitandukanye ndetse hari ibindi bintu n’ imyitwarire igaragaza ikigero cyubwenge bwa muntu itandukanye nibyavuzwe haruguru. gusa nubwo bimeze gutyo ibi bimenyetso bishobora kuba bitahita bigaragara iyo umuntu yigereranyije n’abandi gusa ni ibimenyetso byiza bigaragaza ko umuntu ari umuhanga. Ibi bimnyetso ndetse nimyitwarire bikaba bihurirwaho n’abantu benshi bafatwa nk’abanyabwege cg se abahanga